AMAKURU
Trending

Kigali: Ikibazo cya camera zo mumuhanda cyatumye abamotari bigaragambya.

Abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali , bigaragambije kubera Camera zo kumuhanda zibandikira umusubirizo.

Uyu wa 15/11/2021, umuhanda umanuka uvuye Convection Center , mu murenge wa Kimihurura , abamotari babyutse baparika Moto zabo bakora igisa nk’imyigaragambyo kubera Camera zo kumuhanda ngo zibandikira umusubirizo.

Abaganiriye na HANGA dukesha iyinkuru bagaragaje iki kibazo nka kimwe mu bibabangamiye , baravuga ko Camera zari ku muvunduko wa 60 zamutse ziri kubafotora ku muvuduko wa 40.

Umwe mu bamotari ,ati:”Navuye Nyabugogo mfite umugenzi nubahiriza umuvuduko wa 60 uba uri ku cyapa, ariko nageze Kimironko camera zifotoye ishuro 4, turasaba Polisi kutworohereza kuko Camera ntabwo zihuza n’ibyapa, ahari icyapa cya 60 Camera yo iba iri kuri 40”.

Aba bamotari kubera bagendaga biyongera umunota ku munota, Polisi n’umuyobozi w”abamotari mu Rwanda Ngarambe Daniel yahageze batangira kugirana ibiganiro nabo.

Turacyakurikirana ibyavuye muri ibyo biganiro nitubimenya tuzabibabwira mu nkuru yacu itaha.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button