IMIKINO

Imikino: Imva n’imvano ku ihagarikwa rya sefu mu ikipe y’igihugu amavubi.

Niyonzima Olivier Sefu yahagaritswe igihe kitazwi mu ikipe y’igihugu kubera imyitwarire idahwitse , nyuma yo gutsinda igitego rukumbi Amavubi yabonye mu mukino watsinzwemo na Kenya ibitego 2 kuri 1 akajya mukabari .

Kumbuga nkoranyambaga za FERWAFA hagaragaraho itangazo ryuko uyu musore yahagaritswe mu ikipe by’igihugu ariko bavuga ko ari ukubera imyitwarire idahwitse batasobanuye iyariyo , amakuru dukesha umwe mubantu bari kumwe n’ikipe y’igihugu muri Kenya avuga ko ubwo umukino wa Kenya warangiraga uyu musore atasubiranye nabandi kuri Hotel ahubwo we yahise yigira mukabari , ubwo yagarukaga ngo perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yaramwegereye ngo amubaze ibyiyo myitwarire ,undi ngo aho kumwumva yahisemo kumutuka , uyu musore kandi ngo yashatse no gukubita umutoza Mashami Vincent , ikindi nuko¬† uyu musore ngo atahagurukanye nabandi kuri Hotel ndetse no mu isakwa kukibuga cy’indege ntawaruhari.

Kujya mukabari no kubwira nabi umuyobozi wa FERWAFA nibyo Sefu yazize

Twashatse kumenya icyo FERWAFA ibivugaho tuvugana na Iraguha David umunyamabanga w’umusigire yemeza aya makuru , yagize ati ” Nibyo Sefu yahagaritswe ,icyatumye ahagarikwa yarangije umukino ajya mukabari , perezida wa Ferwafa amwegereye aho kumva ibyo bamubwiye agaragaza agasuzuguro , baramureka ,gusa icyaje gutungurana nuko batongeye no kumubona .

Iraguha David yemeje ko uyu musore atari kumwe nabagenzi be kukibuga cy’indege avuga ko wenda ashobora kuza nyuma yabandi ariko kugeza ubu ntago ari buzane nabandi bakinnyi , yavuzeko ibyo gushaka gukubita umutoza byo atabizi gusa ari ibyavuzwe ariko ibyo we azi ari ukujya mukabari no kubwira nabi umuyobozi wa FERWAFA .

Niyonzima Olivier Sefu si ubwambere avuzweho imyitwarire mibi kuko mukwezi kwa Gicurasi yari yahagaritswe na APR FC nyuma yo kuva mu mwiherero w’iyi kipe kandi bitemewe¬† kubera amabwiriza yo kwirinda Covid 19 ,amakuru yavugaga ko kuri iyi nshuro nabwo yari yagarutse yasinze ibintu byanamuviriyemo kwirukanwa burundu muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button