AMAKURU

Inzego z’umutekano zataye muri yombi umucuruzi ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa perezida was Haiti.

Inzego z’ubutegetsi za Turikiya zafashe umucuruzi witwa Samir Handal, ukekwaho uruhare rukomeye mu rupfu rw’uwari Perezida wa Haiti, Jovenel Moise, wishwe muri Nyakanga uyu mwaka.

 

Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryabye ku wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2021. Ni cyo gikorwa cya vuba mu gushakisha abishe Jovenel Moise mu gihe Haiti ihanganye n’imivurungano ya politiki, ibura rya lisansi, udutsiko tw’abanyarugomo n’inzara ikabije kubera umutingito ukomeye yahuye na wo muri Kanama.

Handal afite inkomoko muri Haiti nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru binyuranye. Yafashwe ubwo indege yarimo yagwaga i Istanboul ivuye muri Amerika yerekeza muri Jordanie.

Ntibyatangajwe niba Haiti izasaba ko yohererezwa uyu mugabo ngo acirwe urubanza

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button