IMIKINO

Ubuyobozi bwa Manchester united bwafashe umwanzuro ku kibazo cy’umutoza Ole Gunnar.

Inama yahuje ubuyobozi bwa Manchester United yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza wayo Ole Gunnar Splskjaer,nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha 5 biga ku musaruro we mubi cyane.

Ole Gunnar Solskjaer waraye anyagiwe na Watford ibitego 4-1,yanze kwegura biba ngombwa ko hatumizwa inama y’igitaraganya yamaze amasaha 5 yo kumwirukana gusa United ntabwo irashyira hanze itangazo ryemeza ko uyu mutoza yirukanwe.

Ibitangazamakuru bikomeye nka The Times na Daily Mail biza ku isonga mu kumenya amakuru yose ya Man Utd,biravuga ko uyu munsi harasohoka itangazo ryirukana uyu munya Norway.

Mu gihe cya Ole,United niyo kipe yakoresheje menshi igura abakinnyi,kuko yatanze miliyoni 387 z’amapawundi ariko ntacyo byatanze kuko igikomeye yagezeho ari ukuba iya kabiri muri shampiyona umwaka ushize.

Umunyamakuru ukomeye mu gutangaza amakuru ari imbere mu makipe akaba impamo,Fabrizio Romano,yatangaje ati “Icyemezo cy’ubuyobozi bwa Manchester United cyo kwirukana Ole Gunnar Solskjær cyemejwe na Glazer. Byarangiye.

Itangazo ryemewe riri hafi, ubwumvikane bwumvikanyweho n’impande zombi mu kubaha Ole ngo batandukane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button